Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamagabe:Udafite Mituweli ntahabwa akazi

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kaduha, mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko kutagira ubwishingizi mu kwivuza buzwi nka ”Mituweli” bisigaye bibagiraho ingaruka zikomeye zo kwimwa bimwe mu byo kakabaye bemererwa n’amategeko birimo nko kwimwa akazi mu mirimo nk’iyo kubaka amashuri no guca amaterasi y’indinganire, ibintu ngo bibangamiye kuko bibaheza mu bukene.

Umurenge wa Kaduha, ni umwe mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe, ukaba umwe mu iri gice cy’icyaro kiri kure y’akarere,aho bamwe mu bawutuye bagorwa no kugerwaho na bimwe mu bikorwa by’amajyambere.

Bamwe muri aba baturage,haracyanagaragaramo abatishoboye ndetse banagorwa no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Uku kutabasha kwiyishyurira mituweli, ingaruka zabyo ngo zirenga izi tumenyereye zo kutabasha kwivuza gusa, ahubwo kuri bo birushaho kubabera bibi kuko ngo bigeza n’aho bakumirwa ku mirimo yakabateje imbere.

Umwe muri bo waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Duherutse kujya kwaka akazi baratubwira ngo abayitanze(mituweli) ni bo bagomba gukora! Urumva bitababaje.”

Mugenzi we na we utarashatse ko amazina atangazwa, yavuze ko bibangamye kuko bibuza abatishoboye kugira intambwe batera.

Yagize ati “ None se nk’umuturage utarabashije gutanga mituweli umubujije gukora, ntacyo uba umufashije. Jye numva babareka bagakora noneho bakajya babakuraho mituweli nyuma bari mu kazi’’.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bifuza ko abantu bajya bahabwa akazi nta kurobanura ahubwo bakita ku mbaraga z’ugakora kugira ngo nabo babashe kwishyura mituweli baniteze imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée, yamaganye iyi migirire, avuga ko ibyo bidakwiye ndetse akongeraho ko bagiye kubikoraho ubugenzuzi kuko batari babizi.

Ati “Umuyobozi w’inzego z’ibanze ubikora, yaba ari imigirire itari myiza ariko ubwo turabigenzura niba bihari bicike, haba i Kaduha no mu karere kacu kose. Iyo umuturage ataratanga mituweli kubera atarabibonera ubushobozi, ntibivuze ko yimwa izindi serivisi’’.

Gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene yiswe VUP, binyuze mu mirimo y’amaboko,iha amahirwe abagifite imbaraga bagahabwa akazi ngo bibafashe kwikenura. Gusa yagiye yumvikanamo amasubyo henshi mu gihugu; aho uretse nk’aba bimwe akazi, hari n’abo usanga bataka gukora ariko ntibahemberwe igihe.

Ni mu gihe nyamara ikozwe neza ikubahiriza amabwiriza ayishyiraho,iyi gahunda yateza imbere abatishoboye nk’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubibifuriza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!