Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana inkuru y’urupfu rw’umusore wo mu rugo rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel, bivugwa ko yibye imbunda ya se akirasa.
Mu nkuru zikunze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga iyo habaye ikintu kidasanzwe, ubu haravugwa inkuru idasanzwe mu gace ko mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Kabuga II mu Mudugudu wa Gatare, havugwa urupfu rutunguranye rw’umusore witwa Shyaka Jesi w’imyaka 24.
Amakuru ari gucicikana avuga ko uyu musore yibye imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli, ayikuye mu cyumba cya se, akajya mu nzu yo hanze yabagamo arirasa.
Bivugwa ko ibyo byabaye mu mvura, ababyeyi be baje gushakisha uyu musore, bamusanga mu nzu yapfuye.
Umwe mu batuye mu gace byabereyemo yatangaje ko ibi byabaye ku wa 07 Mutarama 2024, ariko bimenyekana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo tariki 08 Mutarama 2024.
Yagize ati: “Ntabwo byamenyekanye ako kanya bikiba. Barashakishije mu nshuti ze, nyuma baza gusanga aryamye mu nzu yo hanze yapfuye.”
Uyu yakomeje avuga ko haba umuryango we ndetse na mubyara we bari inshuti bose ntawuzi impamvu uyu musore yaba yarakoze ibi, bose bavuga ko nta kibazo yari afite.
Yakomeje agira ati: “Icyababwiye ko yirashe, umubyeyi we yagiye kureba intwaro ye aho ayibika ngo arayibura.”
Umuseke dukesha iyi nkuru batangaje ko ntacyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo bwatangaje kuri iyi nkuru, ndetse n’izindi nzego ntizigeze zisubiza ubutumwa zandikwe babazwa kuri iyi nkuru.
Uyu musore bivugwa ko batazi impamvu yiyahuye, ngo yari umwana mwiza utakoreshaga ibiyobyabwenge kandi ngo yatahaga mu masaha ya kare.
Andi makuru avuga ko uyu musore Shyaka Jesi yigaga mu gihugu cy’u Bushinwa.