Kagiraneza Enock, Gitifu w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, ndetse na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari, bari mu maboko ya RIB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo uwitwa Dushimimana gupfa.
Aba bombi icyaha bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo hari nijoro bakajya mu rugo rw’umuturage bagakomanga umugore w’uwo mugabo akajya kubakingurira bagahita bamufata bakamubohera amaboko inyuma, umugabo we yabyumva agasohoka bagahita batangira kumuhondagura n’ibibando bari bitwaje.
Nk’uko abaturanyi b’uyu muryango babivuga, ngo ubwo bamuhondaguraga bavugaga ko bari kumuhora ko ari umunyarugomo ariko ntibavuze uwo yarukoreye.
Uwo mugabo bamusize ari intere kuko bari bamukubise umubiri wose baragenda na we asigara mu rugo ataka cyane.
Ku wa 28 Ukuboza 2024 ni bwo yaje kwitaba Imana agitaka izo nkoni yari yakubiswe ndetse ababigizemo uruhare batangira gukurikiranwa kugeza batawe muri yombi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje iby’uko abakurikiranyweho gukubita nyakwigendera bikamuviramo urupfu bafunzwe ndetse iperereza rigikomeje.
Yagize ati: “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa. Bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha.”
“Haracyashakishwa ibindi bimenyetso n’abandi baba baragize uruhare muri urwo rupfu ngo babiryozwe.’’
Dr Murangira yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugeza n’aho biviramo umuntu gupfa.
Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 121, ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko itarenze imyaka 20 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.