Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda:Abana batatu bavukana bapfiriye rimwe

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihugu cya Uganda umuryango wari wapfushije abana batatu umunsi umwe bazira kurogwa, warijije imbaga nyamwinshi.

Mu gihe abandi bizihizaga iminsi mikuru batangirana ibishimo umwaka mushya wa 2024, umuryango wa Tom Omudu na Mary Evelyn utuye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Kumi wo byari amarira nyuma yo gupfusha abana batatu umunsi umwe bazira uburozi.

Dr Barnabas Rubanza, muganga ukorera mu Bitaro bya Mbale yemeje ko abana batatu bapfuye barimo John Okodosi w’imyaka 9 y’amavuko, Olupot w’imyaka 6 y’amavuko n’umuhererezi witwa Ignatius Ogodo w’imyaka 4 y’amavuko.

Bivugwa ko aba bana barozwe na se wabo wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku butaka n’umuryango yanze gukemuka nk’uko umuyobozi wo muri ako gace Bwana Julius Obakuli abitangaza.

Ibi byabaye byababaje abantu benshi cyane cyane abatuye mu gace uyu muryango utuyemo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU