Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURURubavu:Byayobeye abantu uburyo umwana yaguye mu ndobo

Rubavu:Byayobeye abantu uburyo umwana yaguye mu ndobo

Ku wa Kane tariki 04 Mutarama 2023, i Rubavu umwana w’umwaka umwe n’igice yaguye mu ndobo y’amazi, ahita yitaba Imana.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba ho mu Kagari ka Rubona.

BTN TV yatangarijwe n’abaturage bo muri aka gace ko nyina w’uyu mwana yari mu nzu ari gukoropa, asohotse asanga umwana yagiye mu ndobo yari hanze irimo amazi, amaguru ari hejuru, bahita bihutira kumujyana kwa muganga ariko biza kurangira yitabye Imana.

Abaturage bashenguwe cyane n’urupfu rw’uyu mwana, kuko batumva ukuntu indobo yarimo amazi make yakwica uwo mwana.

Umwe yagize ati: “Ntabwo ndi kubyumva neza. nagizengo ni indobo nini cyane. Yayindi ndende isumba iyi (yereka umunyamakuru). Ntabwo byumvikana.”

Undi nawe ati: “Amazi angana gutya ntabwo yakwica uyu mwana. Usibye aya mazi. N’iyi ndobo ntabwo uyu mwana yagwamo ngo apfe. Ahubwo… sinzi ni amayobera.”

Ubuyobozi ntacyo bwigeze butangaza ku rupfu rutunguranye rw’uyu mwana.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!