Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Abarimu amafaranga bahabwa bimuwe yagarutsweho

Bamwe mu barimu mu Rwanda bagendeye ku iteka rya Perezida no 064/01, ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko badahabwa amafaranga y’igikorwa cyo kwimurwa mu gihe agenwa n’iri tegeko, icyakora ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), buvuga ko iyo bimuwe ku nyungu z’akazi batabisabye bafashwa kwimuka.

Johnson Ntagaramba, Umuyobozi muri REB ushinzwe imicungire y’abarimu, yabwiye Kigali Today ko abarimu bimurwa 99% ari ababyisabira bashaka kwegera imiryango yabo, kandi aba badafashwa kwimuka.

Agira ati: “Igikorwa cyo kwimura abarimu kiba mu buryo bubiri, kandi ubukorwa cyane iyo bikunze, ni abarimu bandika basaba kujya gukorera aho begera imiryango yabo. Aba ntabwo bafashwa kwimurwa kuko aribo baba babyisabiye.”

Mu ngingo ya 53 ya sitati yihariye igenga Abarimu, ivuga ko umwarimu ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’akarere, kuva ku kigo cy’ishuri ajya ku kindi adahinduye intera y’urwego yari asanzweho.

Ingingo ya 55 y’iyi sitati ivuga ko kubera inyungu z’akazi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’akarere ashobora kwimurira umwarimu utabisabye mu rindi shuri riri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu karere umwarimu yigishamo.

Icyakora amafaranga yo kwimuka ku mwarimu wimuwe abisabwe atangwa n’umukoresha. Minisitiri ufite uburezi mu nshingano agena ingano y’ayo mafaranga n’uburyo atangwa.

Iyi ngingo ni yo ikomeje guteza urujijo ku barimu bimurwa batabisabye ntibahabwe aya mafaranga avugwa, kuko mu barimu bimuwe ngo hari abatarayahawe.

Ntagaramba avugana na Kigali Today, yatangaje ko nubwo havugwa amafaranga ngo ikiba kigamijwe ni uko umwarimu afashwa kwimuka aho yari atuye, akajya ahandi agiye gukorera, bityo ikigo kikaba cyamufasha kwimuka.

Agira ati :“Icyo iyo ngingo ivuga ni uko umwarimu usabwe kwimuka kubera inyungu z’akazi afashwa kwimuka, kandi ibyo bikorwa ashakirwa nk’imodoka imwimura ariko ntibivuze ko ahabwa amafaranga.”

Ingingo ya 56 ya sitati igenga Abarimu, ivuga ko igihe cy’iyimurwa ry’umwarimu adashobora kuva mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere ngo yimurirwe ahandi, mbere y’uko umwaka w’amashuri urangira.

Icyakora, umwarimu ashobora kwimurwa atabisabye, bikozwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa w’akarere, hagati mu mwaka w’amashuri ku bw’inyungu z’akazi, ariko nabwo umwarimu ntashobora kwimurwa atararangiza igihe cy’igeragezwa.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!