Mu Karere ka Gicumbi, umukozi w’Umurenge wa Ruvune yabwiye umugore we ko agiye kwiyahura, Polisi iratabara.
Amakuru avuga ko umukozi ushinzwe kwakira abantu (Customer care) mu biro by’Umurenge wa Ruvune Habarurema Jean Paul w’imyaka 41 y’amavuko, yakangishije umugore we basanzwe bafitanye amakimbirane kwiyahura.
Uwahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugabo yagiranye ikibazo n’umugore we mu ijoro rya tariki 03 Mutarama 2024, avuga ko ari bwiyahure.
Umuntu wumvise uyu mugabo avuga aya magambo yahise ahamagara call center ya Polisi, maze nayo iratabara.
Ubuyobozi bw’Umurenge na DASSO byageze iwe, maze baramufata bamujyana mu Bitaro bya Byumba kugira ngo akurikiranwe.
Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere yatangarije Umuseke ko hatanzwe impuruza maze agatabarwa.
Yagize ati: “Amakuru twahawe na bene wabo, yohereje ubutumwa. Icyo twihutiye ni ukumukura mu rugo kugira ngo ajyanwe kwa muganga kugira ngo aganirizwe. Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo hari bumenyekane icyabimuteye nuko byatangiye.”
Akomeza agira ati: “Ntabwo haramenyekana ngo yashatse kwizirika mu ijosi. nta muntu ubizi, mu biganiro agirana n’abantu nibwo bimenyekana.”
Umugabo yari asanzwe yaratandukanye n’umugore we ariko bakaba batarahabwa gatanya. Baje kugirana ikibazo cy’umwana babyaranye bityo umugabo akaba yari yaragiye kumwiba umugore nk’uko Meya Uwera Parfaite abivuga.
Meya akomeza uvuga ko uyu mugore we yajyaga atanga ikirego ku Karere ku bibazo afitanye n’umugabo we.
Ati: “Umugore yajyaga atanga ikirego hano ku Karere ko umugabo yamutwariye umwana no kuba yari mu gushaka ubutane na we.”
Meya yasabye abantu kujya bita cyane ku buzima bwo mu mutwe ndetse bakirinda amakimbirane.