Umutwe wa M23 weruye uvuga ko inzira y’amasasu ariyo izashyira iherezo ku cyo bita ubutegetsi bw’ubwicanyi, ivuga ko itazongera guhendahenda ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Canisius Munyarugero, umuvugizi wungirije mu bya Politiki wa M23 ni we wabitangaje, avuga ko bari kugirana imishyikirano n’abaturage ba Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bwana Canisius Munyarugero, yavuze ko bagerageje kugirana ibiganiro na Leta ya RDC ariko bakanga bakavunira ibiti mu matwi.
Yagize ati: “Ubu ntabwo tugikorana imishyikirano na Guverinoma y’i Kinshasa byarangiye, turimo turayigirana n’abaturage bagenzi bacu b’Abanyekongo.”
Yavuze ko inshuro zose biginze Tshisekedi ariko akinangira, kugeza ubwo ngo ageza igihugu aharindimuka.
Yagize ati: “Igihe rero kirageze ngo twishakire amahoro dukoresheje izindi nzira.”
Munyarugero akomeza avuga ko hashize imyaka ibiri bakomeje gutegereza ibiganiro, aho kubihabwa bagakomeza kwicirwa ku rwara nk’inda.
Munyarugero avuga ko mu matora yo muri RDC yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023, yavuze ko ari ikinamico yakinwe n’abantu ba Tshisekedi bajyanye imashini mu ngo zabo maze bakamutora agasiga agumye ku buyobozi.
Avuga ko umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ihurira rya Guverinoma ya Congo, aho bakomeje kwirwanaho mu duce nka Masisi, Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ihuriro ry’imitwe ya Politiki na Gisirikare ryitwa Alliance Fleuve Congo ryihuje na M23 ku intego imwe yo kwirukana Tshisekedi ku butegetsi.