Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umukecuru urw’agashinyaguro

Mu Karere ka Nyanza, abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umukecuru wari mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko.

Ibi byabaye ku wa 01 Mutarama 2024 (ku munsi mukuru w’Ubunani), bibera mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro mu Kagari ka Shyira ho mu Mudugudu wa Nyamayaga.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko uyu mukecuru w’imyaka 75 y’amavuko bikekwa ko yishwe atemaguwe n’abantu batahise bamenyekana, kugeza n’ubu ntiharamenyekana impamvu bamwishe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), rwahise rutangira gukora iperereza hafatwa abantu babiri bakekwaho kwica uyu mukecuru batabwa muri yombi.

Ku wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024, Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuyobozi w’igisirikare, Major Frank Mugisha, uwa Polisi, SP Musonera Eugene, umuyobozi wa RIB mu Karere ka Ruhango, Samuel Nsabimana n’umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyanza, Karanganwa Jean Nepomuscene, bakoranye inama n’abaturage ijyanye n’umutekano, ndetse banihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yasabye abaturage gutanga amakuru y’umuntu wese waba ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru kugira ngo bafashe inzego z’Ubugenzacyaha gukora iperereza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU