Miss Nishimwe Naomi Ubunani bwamubanye isukari

Miss Nishimwe Naomi yambitswe impeta na Michael Tesfay nyuma y’igihe bakundana, ndetse baca amarenga ko bari no kwitegura gukorana ubukwe.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere mutarama tariki 01/01/2024, Michael Tesfay yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Nishimwe Naomi, wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Miss Nishimwe Naomi yagize ati: “Sinjye uzarota mbana nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Bigaragara ko umunyenga w’urukundo aba bombi bawumazemo imyaka ibiri, kuko urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana by’umwihariko mu Itangazamakuru mu 2022.

Michael Tesfay, wize muri kaminuza ya Edinburgh mu bwongereza, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi, kuri ubu aba mu Rwanda.

Michael Tesfay nyuma y’uko Miss Naomi amutangaje nk’umukunzi we muri Mata 2022, yahise nawe atangaza ko azatura mu Rwanda.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *