Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Kagame yavuze ko Leta izakora ibikenewe byose kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye

Mu ijambo aherutse kugeza ku Banyarwanda ubwo yabifurizaga kurangiza neza umwaka wa 2023 bakazakomereza no mu mwaka wa 2024, Perezida Kagame yababwiye ko kubarindira umutekano ari ingenzi kandi azabiharanira uko bizagenda kose.

Iyi ngingo yayivuze mu gihe Perezida wa DRC (uherutse gutorwa) Felix Tshisekedi yari amaze igihe gito atangaje ko ateganya kuzarasa i Kigali, akabikora ahagaze i Goma hafi cyane y’u Rwanda.

Icyo gihe yabivugaga abwira abarwanashyaka be bari baje kumva aho yiyamamazaga mu murwa mukuru wa Kinshasa.

U Rwanda kandi ruherutse gushyirwa mu majwi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wavuze ko ari rwo rucumbikiye abarwanyi ba RED Tabara baherutse kugaba ibitero mu Gatumba mu Burundi hakicwa benshi barimo n’abashinzwe umutekano.

Ubwo yagezaga ijambo rirangiza umwaka ku baturage b’Uburundi, Ndayishimiye yabaye nk’uca amarenga ko igihugu cye gishobora kongera gucana umubano n’u Rwanda.

Ni amarenga yaciye ubwo yavugaga ko gufungura umupaka n’u Rwanda byabaye ibintu byiza ku baturage b’ibihugu byombi, akungamo ko Uburundi bwabikoze bwizeye ko u Rwanda ruzubahiriza ibyo avuga ko bari bemeranyijeho ariko ntirwabikora.

Ibi byose rero ni ibintu byerekana ko umutekano w’u Rwanda ushobora guhungabanywa igihe icyo ari cyo cyose, byaba biturutse mu Majyepfo yarwo( mu Burundi) cyangwa mu Burengerazuba bwarwo( muri DRC).

Bityo rero, nk’uko Perezida Kagame yabivuze, u Rwanda rugomba Β gucungira abaturage barwo umutekano ku kiguzi icyo ari cyo cyose byasaba.

Kagame yagize ati: β€œ Hari ibibazo by’umutekano muke duhanganye nabyo ku mupaka wacu.”

Avuga ko kurindira Abanyarwanda umutekano ari ingenzi cyane kubera ko u Rwanda rumaze kuba igihugu kigendwa na benshi.

Yatanze urugero rw’inama mpuzamahanga n’imikino n’ibirori bikomeye rwakiriye mu mwaka wa 2023.

Muri byo harimo Giants of Africa, Women Deliver, Basketball Africa League, Global Citizen Concert n’ibindi.

Perezida Kagame avuga ko kwakira ibirori nk’ibyo biha Abanyarwanda akazi, bikinjiriza u Rwanda amafaranga, rugatera imbere.

Avuga ko mu guteza imbere u Rwanda, intego ari ukuzakomeza kubakira ku byo rwagezeho haba mu bukungu, mu buvuzi no mu zindi nzego.

Yavuze ko imwe mu mpamvu igaragara ituma ibyo u Rwanda rushaka rubigeraho, ari icyizere Abanyarwanda bifitiye kandi bagirirana hagati yabo.

Avuga ko icyo cyizere kandi kigaragarira no mu mibanire n’imikoranire hagati y’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda.

Hagati aho ariko, Perezida Kagame avuga ko hari ibyo u Rwanda rwahuye nabyo bikomeye birusaba guhagarara gitwari.

Ibyo birimo umutekano muke mu Karere ruherereyemo, gutakaza agaciro k’ifaranga no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ku byerekeye umutekano, Kagame yavuze ko Leta izakora ibikenewe β€˜byose’ kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye.

Avuga kandi ko mu bushobozi bwarwo, u Rwanda ruzafatanya n’abandi Banyafurika kugira ngo nabo batekane.

Yarangije ijambo rye agira ati: β€œ Iyo twibutse aho twavuye, dusanga nta mpamvu dufite yo kwiheba no gucika intege. Ikimenyetso gituma tudacika intege ni imbaraga tubona mu rubyiruko rwacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yibutsa abaturage ko umwaka wa 2024 ari ingenzi ku buzima bw’u Rwanda.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!