Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Gahunda ‘Umusamaliya Mwiza’ igisubizo mu guhangana n’ibyugarije umuryango nyarwanda yashyizwe ahagaragara

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangijwe mu 1977, uhuriyemo Kiliziya Gatolika,amatorero y’abapantekote, Abaporotesitani n’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, bose bahurira mu gushyigikira Bibiliya. Uyu muryango ukora inshingano zo kwamamaza Bibiliya bazigeza kubazikeneye , harimo Bibiliya zanditse mu ndimi zitandukanye ndetse n’izindi zanditse mu rurimi rw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Abitabiriye umuhango wo kumurikirwa iyi gahunda ‘Umusamaliya mwiza ‘

Uyu muryango wa Bibiliya mu Rwanda ukaba ufite n’ibindi bikorwa bitandukanye byibanda ku kwigisha abakiri bato kubaka umutima wo kugira neza no gutabarana,kububaka mo icyizere,no kwigisha abato kugira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo cyubaka,…

Ibi nibyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023 bamurikiraga abanyarwanda muri gahunda bise ‘Umusamaliya mwiza’; ikazaba ari gahunda yigisha by’umwihariko urubyiruko gutegura urugendo rw’ubuzima,kwereka urubyiruko ko ari abantu badasanzwe,kwirinda ibigare no kwirinda ibiyobyabwenge,kumenya gufata icyemezo,kumenya gufasha abantu bafite ubumuga ndetse no kwita kubidukikije.

Ntibarikure Emmanuel,umwe mu bahuguye abakorerabushake

Ntibarikure Emmanuel,umwe mu bahuguye yagize ati:” Tumaze guhugura abakorerabushake 18 bazafasha urubyiruko ndetse n’abarezi,abayobozi b’ibigo by’amashuri baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bahagarariye ibyiciro by’urubyiruko bahuguwe ku masomo atandukanye azabafasha gutegura urugendo rw’ubuzima aho bigishijwe ko mu rugendo bashobora guhuriramo n’ibyonnyi bitandukanye,tubigisha ko bagomba kuba abantu bazigirira umumaro ubwabo n’igihugu,…”

Izere Sugira Bruno;Umunyeshuri wiga mu ishuri rya St Andre ni umwe mu bahawe amahugurwa yagize ati:” Aya mahugurwa twayungukiyemo inyigisho zidufasha mu buzima,ni nabwo twongeye gusobanurirwa iyi nkuru y’Umusamaliya mwiza,ni inkuru itwereka ko umuntu wese ibintu byo gufasha agomba kubyisangamo,nta kintu cyaruta ubuzima bw’umuntu,twanakuye mo inyigisho zo kudahugira ku mbuga nkoranyambaga gusa,tugomba gukora n’ibindi bitugirira akamaro twitaye kuri bagenzi bacu.” Bruno yakomeje avuga ko nk’abanyeshuri bashobora no gufashanya mu masomo ikindi bakirinda ibigare igihe bari ku ishuri kuko bishobora kubajyana ahabi.

Mutabaruka Wenceslas;Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Source of Blessing School

Mutabaruka Wenceslas;Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Source of Blessing School ati:” Mu rwego rw’amashuri dusanga iyi gahunda y’Umusamaliya mwiza izafasha urubyiruko mu bintu byinshi,urubyiruko iyo ruvuye kwishuri bajya mu zindi gahunda zikabanduza mu buryo bw’umubiri,bw’umwuka(Iyobokamana),iyi gahunda izabafasha mu kwirinda ibibi byinshi bitandukanye.”

Padiri Thadee Ndayambaje ukorera ubutumwa i Rwankuba

Padiri Thadee Ndayishimiye,ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rwankuba,yavuzeko muri ikigihe urubyiruko rufite ikibazo cyo kubura akazi,ikibazo cy’ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi, kwiheba ku rubyiruko,kubura ukwemera cyangwa gutesha agaciro ukwemera ati:” Iyi gahunda y’umusamaliya w’urubyiruko ije gufasha mbere na mbere urubyiruko ko nabo bahamagariwe kugira ibikorwa byiza,kubaka ejo habo heza birinda ibibi byose twumvise, bategura ejo habo heza bafashijwe n’uyu mushinga ‘Umusamaliya mwiza’.”

Pasiteri Ruzibiza Viateur,Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga kuri iyi gahunda ‘Umusamaliya Mwiza’

Pasiteri Ruzibiza Viateur,Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko iyi gahunda ‘Umusamaliya Mwiza’ ifatiye ku nkuru yo muri Bibiliya ubwo Yesu yasobanuraga ibijyanye no gutabara umuntu hatitawe ku isano iryo ariryo ryose,avuga ko umuntu wigenderaga wasuzugurwaga w’umusamaliya ariwe watanze ubutabazi,mugenzi w’umuntu ni umufitiye akamaro kuruta uwo baba bafitanye isano iryo ariryo ryose.

Ati:”Ingigisho tuzigisha zishingiye cyane cyane mu guhindurira abantu imyumvire,tukabigisha kugira neza kandi bagatangira bakiri batoya,kugira neza ntibishingira kubyo umuntu atunze,imbaraga,uwo ariwe,umuryango wa Bibiliya rero afatanyije n’amatorero ufite inshingano yo gufasha abantu gutekereza neza,ubu twatangiye gahunda yo kurera abatoya.” Avugako bazibanda ku masomo yo gusobanukirwa inzira y’ubuzima, kugira imbaraga zo kwifatira icyemezo,gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima,imibanire y’abantu,kumenya ikoranabuhanga n’uko wabana naryo.

Iyi gahunda ‘Umusamaliya Mwiza’ ni gahunda y’imyaka 5 izakorera mu turere dutanu; akarere bise aka Kigali kagizwe na (Gasabo,Kicukiro,Nyarugenge),Nyaruguru,Gicumbi na Bugesera, hatoranywa abantu bakiri bato, bakaba banifuza ko aya masomo yashyirwa mu nteganyanyigisho mu mashuri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!