Anne Rwigara, umukobwa w’uwahoze ari umucuruzi ukomeye Assinapol Rwigara yapfuye bitunguranye, aho yari asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukobwa w’imyaka 41 yakundaga kuba no mu gihugu cyo mu Bubiligi kuko ariho bamwe bo mu muryango we baba, ariko yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yari anafite ubwenegihugu bw’aho.
Amakuru avuga ko yaguye muri Leta ya California, aho yari amaze iminsi mike afite uburwayi bwo kubabara mu nda.
Inkuru y’urupfu rwe yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023.
Umubyeyi wa Anne Rwigara utuye i Kigali Adeline Rwigara, yabwiye BBC ko urupfu rwe ari amayobera.
Yagize ati: “Ntiyarwaye iminsi. Ni iminsi ingahe gusa. Ni amayobera gusa.”
Anne Rwigara avukana na Diane Rwigara wigeze kugaragara muri Politiki muri 2017 ashaka guhatana mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Muri uwo mwaka Anne yashinjwaga icyaha cyo guteza imidugararo muri Rubanda, ibyo yari abihuriyeho na mukuru we ndetse na nyina bo bashinjwaga n’ibindi.
Icyo gihe Anne yaje kurekurwa n’urukiko, ariko mukuru we na nyina bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.