Moïse Katumbi Chapwe, umwe mu bakandida biyamamarije kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiyongereye kuri bagenzi be basaba ko amatora yasubirwamo, ibyavuye muyakozwe bigateshwa agaciro, kubera ko habayeho uburiganya bw’amajwi.
Aya matora yari ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, ariko abari biyamamaje batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi uri ku buyobozi, bose bavuga ko amatora yajemo uburiganya bityo yaseswa akazasubirwamo.
Moïse Katumbi, yiyongereye kuri Nkema Lilo, Floribert Anzulini, Martin Fayulu, Denis Mukwege na Théodore Ngoyi, bagaragaje ko uburyo CENI, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora yateguye amatora bihabanye n’Itegeko Nshinga.
Aba bakandida batangiye kubigaragaza nyuma y’uko site z’itora zimwe na zimwe zari zafunzwe izindi zigatangira gutoresha nyuma y’igihe, CENI ikagaragaza ko zagombaga gutoresha nyuma y’igihe cyateganyijwe.
Moïse Katumbi wahoze ayobora Intara ya Katanga, ku wa 23 Ukuboza 2023, yatangaje ko ibyavuye mu matora bitagomba kubahirizwa kubera ko amatora yaranzwe n’ubujura ku rwego rwo hejuru.
Ibi yabivuze mu gihe Martin Fayulu na Denis Mukwege batangaje ko bari gutegura imyigaragambyo kubera ibizava mu matora batazishimira.
Bandikiye ibaruwa Guverinoma ya Kinshasa bagira bati “Tuzigaragambiriza ibikorwa bigayitse byabayeho ubwo amatora yari arimbanyije.”
Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, ari guhabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda aya matora kubera ko ayoboye abandi mu majwi y’abatoreye hanze y’Igihugu mu gihe ibyavuye mu matora ku batoreye mu gihugu bitaratangazwa.
CENI yerekanye ko mu Bufaransa Tshisekedi yagize amajwi 85,58%, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agira 78,88%, muri Canada agira amajwi 72,33% muri Afurika y’Epfo agira 81,27% naho mu Bubiligi abona 75,94%.