Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo nyuma yo kuribwa amafaranga menshi muri bet yavuze ko agomba kwiyahura

Ubusanzwe betingi (Betting) imeze nk’ikiyobyabwenge ku buryo umuntu wayigiyemo ayivamo ashiriwe, kuko umuntu wayigiyemo birangira agurishije utwe twose kugira ngo abone amafaranga yo kujyana muri Bet.

Ikinyamakuru ghapage cyatangaje inkuru y’umugabo wo mu gihugu cya Nigeria, watangaje ko agiye kwiyahura nyuma yo ku betinga miliyoni 2.5 z’amafaranga yo muri Nigeria bikarangira bayariye.

Uyu mugabo wo muri Nigeria, ugaragara mu myirondoro ya Onoh Chukwuma, ku rukuta rwe rwa Facebook, aherutse gutangaza ko agiye kwiyahura nyuma yo gutega amafaranga menshi muri bet bikarangira bayariye.

Ku wa 18 Ukuboza 2023, nibwo uyu mugabo yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook atangaza ko ari umunsi we wanyuma kuko ari bwiyahuze uburozi kubera ko amafaranga agera kuri miliyoni 2.5 z’amafaranga yo muri Nigeria yariwe ari amafaranga yari yagujije.

Betingi (Betting) iyo yakugize imbata uba wumva udatuje iyo nta pari wakoze, kuko buri munsi uba wumva washora make kugira ngo ugaruze ayo bakuriye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!