Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge: Muri Kampani ya Gamico Ltd mu birombe byayo byagwiriye umukozi ahasiga ubuzima

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo habaye impanuka mu kirombe gihitana umukozi wa Bashyamba mining abandi barakomereka , ni amakuru ataramenyekanye yahishwe n’inzego z’ibanze kuko no muri Raporo batanze bavuze ko uwo muntu yaguye kwa muganga Nyamara yaraguye mu kirombe.

 

Ndagijimana Philippe, umuyobozi wa Kampani Gamico Ltd ireberera Bashyamba mining, yemeje aya makuru ko hapfuye umukozi umwe icyakora avuga ko yapfiriye kwa muganga atapfiye mu kirombe, ati:” Nta Gikuba cyacitse!! Nibyo koko ikirombe cyagwiriye abantu, umwe tumujyana kwa muganga agwayo. Amakuru twayamenyesheje urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, na Police y’igihugu “.

 

Ntirushwa Christopher, umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, avuga ko ayo makuru y’uko ikirombe cyagwiriye uwo muturage atayazi , ati:” Ayo makuru ntayo twigeze tumenya, mukeneye andi makuru mwayabaza umuyobozi w’akarere”.

 

Iyi mpunaka ibaye nyuma y’iminsi mike Gamico Ltd isuwe n’inzego zitandukanye , aho bayishimiraga ko ifite ubwirinzi buhagije .

 

Yasuwe tariki ya 05 ukuboza 2023 , ku munsi wa Kabiri mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwo urwego rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (RMB), abacukuzi hamwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’abiga ubucukuzi, hamwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze bari basuye aho Gamico Ltd ikorera baje kureba uburyo itunganya ibijyanye n’ubucukuzi kimwe no kurebera hamwe uko ifata abakozi.

src:Rwandatribune

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!