Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umukobwa wacuruzaga amayinite yasanzwe ku ibaraza bikekwa ko yishwe

Mu Karere Nyanza haravugwa inkuru y’umukobwa wari umucuruzi w’amayinite witwa Mutuyimana Afisa w’imyaka 25 y’amavuko, wasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ibi byabereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerekezo mu Mudugudu wa Gasharu, byabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yabuze ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, umuryango we ukomeza kumushakisha ariko aza kuboneka ku wa 16 Ukuboza bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Nyanza yabwiye Itangazamakuru ko inzego z’Ubugenzacyaha ziri gukora iperereza kuri urwo rupfu.

Yagize ati: “Byarabaye, umwana w’umukobwa w’imyaka 25 basanze yapfuye, bisaba ko inzego z’Ubugenzacyaha zibikurikirana. Ku wa Gatandatu mu gitondo nibwo umurambo w’umwana wabonetse ku ibaraza.”

Akomeza agira ati: “Biracyari mu iperereza ntabwo turamenya icyo yaba yarazize, ikigaragara cyo ni uko yitabye Imana, igisigaye ni ukumenya icyo ubugenzacyaha buzaba bwabonye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe habuze umuntu, bakabimenyesha ubuyobozi kare kugira ngo ashakishwe.

Kugira ngo hafatwe icyemezo cyo gushyingura umurambo wa nyakwigendera, wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru i Kigali kugira ubanze ukorerwe isuzuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!