Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubingisa agizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Barore agirwa umuyobozi wa RBA

Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego zitandukanye ahereye ku buyobozi bw’Ibiro bye aho Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yungirijwe na Juliana Kangeli Muganza.

 

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’uRwanda, cyane cyane mu ngingo iya 111 n’iya 112, ashingiye kandi ku biteganywa n’itegeko No 14/2023 ryo ku wa 23/03/2023 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya cyenda, none ku wa 14 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye.

 

Abayobozi bashyizweho mu nzego zitandukanye barimo:

– Uwineza Valens yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika

– Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika

– Col (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique

– Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan

– Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil

– Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, D.C

– Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

– Cleophas Barore: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru

– Samuel Nsengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

– Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!