Imwe muri hotel ikorera mu Mujyi wa Nyanza, umusore uyikoramo yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko bakoranaga.
Amakuru avuga ko uyu umusore ari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wakoraga muri hotel yo mu Mujyi wa Nyanza, mu cyumweru gishize yafashe ku ngufu umukobwa bakoranaga.
Biravugwa ko aba bombi bari banyoye inzoga bagasinda, byagera saa cyenda z’ijoro uyu musore akajya mu cyumba cya hotel uyu mukobwa yararagamo.
Amakuru avuga ko aho baraye bahasanze ibimenyetso nk’aho bahasambaniye kandi umukobwa yambaye ubusa, ni mu gihe umusore yazindutse kare cyane akajya aho yabaga hanze ya hotel.
Umwe watanze amakuru yagize ati: “Umukozi ukora amasuku yarazindutse akomangira uwo mukobwa agira ngo amwake urufunguzo akore amasuku mu byumba maze umukobwa yanga gufungura, maze uwo mukozi arifungurira asanga uwo mukobwa yasinze yambaye ubusa ndetse ubururi bwatose.”
Uwakurikiranye aya makuru, avuga ko uyu mukobwa yemeye ko yafashwe ku ngufu n’umukozi bakoranaga, RIB ikajya gufata uwo musore kandi byagaragaraga ko uwo mukobwa yakomeretse afite amaraso.
Bivugwa ko uyu mukobwa yagize isoni zo kubivuga kuko yavumbuwe na bagenzi be bakoranaga ko yafashwe ku ngufu.
Ubuyobozi bwa hotel bwatangaje ko uyu musore ari mu maboko ya RIB uriya mukobwa nawe atakiri mu kazi.
Umuyobozi wa hotel yagize ati: “Twe kamera zacu zatweretse ko bose bari basinze kuko turazifite ibindi byo gufatwa ku ngufu ntabyo tuzi, cyakora RIB niyo izi icyo ifungiye uwo musore.”
RIB ntacyo yigeze itangaza kuri aya makuru ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuyivugisha.
Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho bivugwa ko umukobwa kugira ngo avuge ko yafashwe ku ngufu yabitewe n’ababyeyi be bamubazaga kenshi uko byamugendekeye aza kuvuga ko yafashwe ku ngufu n’umusore bakoranaga muri hotel bakararana.