Kubera kutaryoshya imibonano mpuzabitsina umugabo yaramutaye

Umugore witwa Phiona, yasangije abantu inkuru y’ubuzima abayemo n’urushako rwe, abantu bayikurikiye batangazwa no kubona afite umutima ukomeye bitewe n’uburyo iyi nkuru ye ivanze n’amarira kandi ikaba iteye agahinda.

Mu kiganiro kuri YouTube Channel yitwa Gerard Mbabazi, gikorwa na Gerard Mbabazi cyiswe ‘inkuru yanjye’, uyu mugore Phiona yafashe umwanya asangiza abantu byinshi ku nkuru y’ubuzima bwe n’urushako rwe.

Mu nkuru uyu mugore avuga ko yakundanye n’umusore ubwo yigaga, aza guhitamo kwibanira nawe nk’umugore n’umugabo adasoje kwiga kuko yabonaga n’ubundi kwiga bimunaniye nk’uko abivuga.

Avuga ko muri icyo gihe abantu benshi batabivuzeho rumwe kuko yahisemo gushaka akiri muto, ariko n’ubundi kuko yari yamaze gufata umwanzuro ntacyo byari guhindura. Avuga ko yafashe umwanzuro wo kubana n’uwo musore nyuma yo gusama inda, yahise ahitamo kwibanira nawe kuko niyo abyanga ntibyari gukuraho ko yabaye umugore.

Avuga ko ubuzima yari abayeho we n’umugabo we bwari bugoye ku buryo kubara iyo nkuru amarira yari yamurenze. Avuga ko mu buzima yabanyemo n’umugabo we, atari amwitayeho, atamuhahira we n’abana ndetse ngo yiyushyuriraga inzu kuko umugabo ntabyo yabaga yitayeho.

Kubera ibyo byamubagaho rero uyu mugore yakoraga cyane, avuga ko yigeze kwizigama amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ariko umugabo we akayangiza agashoramo akabari nako karamuhombera.

Icyababaje uyu mugore kuruta ibindi, ni uko umugabo we yamwanze amuhora ko ngo ataryoshya igikorwa cyo gutera akabariro, ibyo byatumye azinukwa ikitwa gutera akabariro.

Ubu buhamya bw’igihe kirenga isaha uyu mugore yavuzemo ko hari igihe umugabo we yatashye yasinze, ageze mu rugo asaba umugore we kumusengera.

Agira ati: “Ndagusabye unsengere ubusambanyi buranyishe.”

Ibyo sibyo byamuteye kuzinukwa gusa kuko inshuro nyinshi yakundaga kumubwira ko ataryoshya imibonano mpuzabitsina, ndetse avuga ko iyo abimenya mbere atari kumugira umugore.

Hibazwa niba abagabo bamwe na bamwe bikwiye ko babwira abagore babo ko bataryoshya imibonano mpuzabitsina? Gukora amahitamo y’uwo muzabana bigomba kwitonderwa, mu gihe ugiye gukora amahitamo y’uwo muzabana ubuzima bwawe bwose.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *