Laurent Bucyibaruta wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, yapfuye.
Bucyibaruta yari yarakatiwe nβUrukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa igifungo cyβimyaka 20 ariko yaje gufungurwa byβagateganyo kubera ibibazo byβubuzima bwe butari bumeze neza.
Amakuru avuga ko Bucyibaruta yapfuye ku wa 6 Ukuboza 2023. Ntabwo hatangajwe byinshi ku rupfu rwe ariko yari asanganywe uburwayi butandukanye bwanatumye afungurwa byβagateganyo.
Bucyibaruta yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga. Yashinjwe ibyaha bya Jenoside nβibyibasiye inyokomuntu.
Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe izβumutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Byβumwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ryβimyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi nβuburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.
Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri bβabatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci Kibeho ku wa 7 Gicurasi mu 1994.
Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994. Ari ku isonga mu bateguye nβabayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro.
Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa ari naho aguye.