Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIYOBOKAMANALeta igiye kwambura inkoni y'ubushumba Abashumba bahawe igihe bakanga kwiga

Leta igiye kwambura inkoni y’ubushumba Abashumba bahawe igihe bakanga kwiga

Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yibukije Abashumba b’amadini n’amatorero ko bahawe igihe cy’imyaka itanu ngo babe baramaze kwiga kirenzeho imezi atatu, bityo abantu batize bagatanga inkoni y’ubushumba batabyubahiriza Leta ikabyikorera.

Ku wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, hateranya inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo mu rwego rw’Imiyoborere RGB, arirwo rufite mu nshingano amadini n’amatorero mu Rwanda, RIC ndetse n’abagize akanama k’amadini n’amatorero mu Rwanda maze RGB ibibutsa ko igihe bahawe cyo kwiga kirenzeho amezi atatu, basabwa gutanga inkoni y’ubushumba kubatarize, batabikora Leta ikabyishyirira mu bikorwa.

Dr Kayitesi, yibukije Abashumba b’amadini n’amatorero bari barahawe igihe cy’imyaka itanu ngo bige, cyarangiye muri Nzeri uyu mwaka wa 2023. Yasabye Umukozi w’Imana wese utarabikoze kurekura inkoni y’ubushumba bitaba ibyo Leta ikabyikorera.

Uretse ko bari barahawe igihe cyo kuba baramaze kwiga, RGB nta gihe cyo kuba batanze inkoni y’ubushumba yashyizeho, ndetse nta mubare w’Abashumba bakwiye kurekura inkoni y’ubushumba watangajwe.

RGB ishimangira ko umuntu wese utararangije byibuze amashuri yisumbuye, nta bushobozi aba afite bwo kuyobora idini cyangwa itorero.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!