Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmusaza w'imyaka 64 yaguze indaya arangije kwinezeza asanga ni umwuzukuru we

Umusaza w’imyaka 64 yaguze indaya arangije kwinezeza asanga ni umwuzukuru we

Umusaza w’imyaka 64 y’amavuko yaguze indaya y’imyaka cumi n’irindwi nyuma yo gusoza atungurwa no gusanga ari umwuzukuru we wataye ishuri agahitamo gukora umwuga w’uburaya.

Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya, ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, mu Ntara ya Kirinyaga.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Kenya bibivuga, bitangaza ko uyu musaza yagiye kugura indaya, basoza kwishimisha akabona uwo mwana bahuje urugwiro ni umwuzukuru we.

Uwatanze amakuru mu magambo ye yagize ati: “Twagiye kumva twumva umusaza ari gutaka cyane, avuga ngo agwishije ishyano, hanyuma nyiri Logi barimo ahita ahagera asanga umusaza ameze nk’umuntu wataye ubwenge ariho yibaza ibimubayeho.”

Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko uyu musaza yaryamanye n’umwana w’umukobwa we bityo bikaba byamuyoboye atazi icyo ari bukore kugira ngo umwaku ntumukurikirane.

Uwo mukobwa we bivugwa ko bisa nk’aho yari yabimenye mbere, ariko agakora uko ashoboye akubika amaso kuko yumvaga adashaka guhomba amashilingi 200 yari yemerewe.

Umusaza rero byarangiye abimenye, agwa mu kantu bitewe no kubona akoze amahano yo kuryamana n’umwuzukuru we.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!