Mu gihugu cya Ghana hacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, kubera umurambo w’umuraperi wasezewe ahagaze mu gihe ubusanzwe umubiri usezerwa uryamye.
Inkuru iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ni uburyo umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana uherutse kwitaba Imana yasezewemo.
Ni umuhanzi wo muri Ghana, wamenyekanye ku mazina ya 2PM witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 17 z’ukwezi gushize.
Ikintu cyavugishije benshi ni uburyo uyu murambo w’uyu muhanzi wahagaritswe imbere y’imbaga y’abantu kugira ngo asezerwe nk’ukiriho.
Mu mashusho acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhanzi akuwe mu buruhukiro, yagezwa iwe abafana be bakanga ku mushyingura batamusezeyeho bwa nyuma.
Ubusanzwe umurambo w’umuntu hamenyerewe ko usezerwaho uri mu isanduka, ariko ibyabaye mu gihugu cya Ghana byo biratandukanye, kuko umurambo w’uyu muhanzi, wakuwe mu isanduka bawuhagarika ku karubanda, wambaye imyenda abantu bakamusezeraho ameze nk’ukiriho.
Uyu murambo wahagaritswe ahantu mu kirahure, wambitswe ingofero, isaha, umukufi n’indi myenda isanzwe yakundaga kwambara, kuko hari n’abakekaga ko ari bya bipupe byamamaza imyenda.