Umuyobozi w’ikigo cya TTC Matimba giherereye mu karere ka Nyagatare aravugwaho gushaka gusambanya abana, aho no kuri ubu yirukanye umuganga w’ikigo w’umugore ngo amuziza kumwima Ruswa y’igitsina .
BTN TV iravuga ko abarimu bashinja ubuyobozi kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho ngo uwanze kuryamana n’umuyobozi w’ikigo ahita yirukanwa.
Umwe mu bavuganye n’iki kinyamakuru yavuze ko uyu ngo yafashwe ari gusambanya cashier we ahita atangiza umukwabu wo gushaka abashyize hanze amakuru aho hafashwe abarimu bane.
Umuyobozi w’ikigo,Murwanyi Isaie we yavuze ko bamubeshyera ahubwo ngo abashaka gusambanya abana ari abarimu bahigisha.
Uyu yavuze ko akimenya ko hari abarimu basambanya abana,yabuze ibimenyetso ngo abajyane muri RIB gusa ngo yarabahamagaye arabihanangiriza mu nama bagiranye.
Uyu yavuze ko bashobora kuba babeshyerwa nkuko nawe abeshyerwa aho yavuze ko n’amajwi yagiye hanze ari gutereta uwo mu cashier ari amahimbano.Ati “Barayahimbye rwose.Uwabikoze ukoresha ikoranabuhanga wigeze kwambika umuntu inzoka,abeshya ko ajya mu bapfumu
Uyu yavuze ko ibyo byaturutse ku barimu bimuwe n’akarere kuko ikigo cyari gifite benshi birangira barakaye bashatse kumwihimuraho.
Gasana Stephen,Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko ibyo atabizi ndetse ko bitashoboka aho yasabye umwanya ngo abikurikirane.
Uyu muyobozi yavuze ko TTC Matimba bazi ko biga neza,bahabwa amafunguro uko bikwiriye.
Hari amakuru avuga ko aba barimu bagiye bamenyesha akarere kenshi ko bahozwa ku nkeke n’uyu muyobozi w’ikigo.