Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Abagizi ba nabi bishe umukecuru w’imyaka mirongo itandatu banashinyagurira umurambo

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice hamenyekane urupfu rw’umukecuru witwa Mukamuvara Saverine w’imyaka 60 y’amavuko, wiciwe aho yacururizaga bamuzirika amaguru ndetse bamumena n’ijisho.

Uyu mukecuru yari asanzwe akorera umurimo w’ubucuruzi mu Karere Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo ho mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Kabiri ariko akaba yatahaga mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Mbere yo muri ako Kagari.

Uyu mubyeyi yari afite akabari ndetse muri iyo nzu yakoreragamo harimo ibyumba abagenzi bararamo (Guest house).

Bamwe mu baturage batanze amakuru bavuga ko babonye iyo nzu yacururizagamo yiriwe ikinze bakagira amatsiko yo kugira ngo bamenye niba yikingiranyemo.

Ndagijimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyarucyamu ya Kabiri, avuga ko abamuhaye amakuru mu bahageze mbere, ngo basanze inzugi zegetseho binjiye mu nzu bagasanga bamaze kumwica kuko ngo basanze aziritse amaguru yombi ndetse ijisho bakubisemo ikintu rikameneka.

Umuyobozi w’Umudugudu akomeza avuga ko muri iyo nzu habagamo umugabo wari ayimazemo icyumweru arara mu cyumba kimwe.

Yagize ati: “Abaturage batubwira ko uwo mugabo wari ahacumbitse ejo yiriwe asangira n’undi mugenzi we inzoga, bose nta numwe wasanzwe mu cyumba bahise bacika.”

Amafaranga uwo mukecuru yiriwe acuruza na telephone ye ngendenwa byose ntabyahasanzwe, bikekwa ko abo bamwishe na byo babijyanye.

Abaturage, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha bahageze basanga umurambo wa nyakwigendera mu cyumba.

Umugabo usanzwe ufite iduka ku ruhande rwaho yakoreraga n’umukozi we batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.

Abo bagabo babiri biriwe basangira inzoga harimo n’uwo wari uhamaze icyumweru, abaturage bavuze ko nta myirondoro yabo babashije kumenya.

Mukamuvara Saverine, yari amaze amezi atandatu mu Mujyi wa Muhanga, yahaje avuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, akaba yasize abana babiri bakuru batabanaga n’umugabo umwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU