Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umugabo arinze atemwa mu mutwe kubera umugore w’abandi yanze kureka

Umugabo bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe arakekwaho kwitwaza intwaro gakondo mu ibanga, agatema umugabo mugenzi we bapfa umugore.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Rugarama.

Andi makuru avuga ko umugabo witwa Gatayo wari umaze iminsi mike afunguwe nyuma yo kumara umwaka urenga ari muri gereza azira gukubita umuntu. Aho afunguriwe agasanga uwitwa Bernard yaramwinjiriye umugore ariko uwarufunguwe ntiyabyakira, bajya bahura bagahora batongana bapfa uwo mugore.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa 30 Ugushyingo 2023, Gatoya yahawe amakuru ko Bernard ari gusangira ikigage n’umugore we mu kabari, ajya kubareba yitwaje umupanga mu ikoti amusanga mu bandi ahita amutema mu mutwe maze amaraso arava.

Andi makuru avuga ko Bernard iyo abajijwe impamvu atareka umugore w’abandi, avuga ko yakuye abana ba Gatayo mu mirire mibi mu gihe se wabo yari afunze, kandi n’umugore wa Gatoya yemeze ko akunda Bernard.

Inzego z’ubuyobozi zihutiye kugera ahabereye icyaha, uwatemwe ajyanwa kwa muganga, ukekwaho icyaha ajyanwa kuri sitasiyo RIB ya Busasamana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU