Mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa Mageragere ku kigo cy’amashuri cya GS Nyarubande bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko binubira kuba umubyeyi ubahagarariye abayoboye nta mwana ahafite uhiga.
Aya makuru ubwo twayamenyaga UMURUNGA uyabwiwe na bamwe mu babyeyi baharerera kuri GS Nyarubande badusabyeko imyirondoro yabo yagirwa ibanga bavugako Bimenyimana Jean Berchimas abayoboye igihe kinini.
Umwe muri abo babyeyi yagize ati:” Ibi ni ukudusuzugura bagakabya,wambwira ukuntu umuntu ahagararira ababyeyi barerera ahantu we nta nwana ahafite uhiga!, Ese ubu barebye ababyeyi bose basanga nta numwe waba umuyobozi.”
Ibi byatumye dushaka kumenya impamvu muri iki kigo badashaka gushyiraho umubyeyi uhafite umunyeshuri ndetse ntihanakorwe n’amatora, tuvugana n’umuyobozi wa GS Nyarubande.
Alphonse Bavakure yagize ati:” Uwo mubyeyi yongerewe manda,twabonye nta mizizo akomeza kuyobora (…).”
Kukijyanye no kuba nta mwana ahagira,Diregiteri yakomeje avuga ko barimo gutegura amatora vuba bakareba uko yasimbuzwa.
Hibazwa impamvu ibi bibaho n’inyungu abayobozi baba babifitemo ariko bamwe mu barebera hafi iby’uburezi bavuga ko iyo umuyobozi w’ababyeyi asa n’aho wamwishyiriyeho bituma nawe ukora ibyo wumva n’uko ubishaka mu mudendezo nta nkomyi.
Ubusanzwe amategeko hari icyo avuga kubijyanye n’imiyoborere y’amashuri mu Rwanda mu Ngingo ya 22 ivuga ko Manda y’abagize Inteko Rusange y’Ishuri
Perezida na Visi Perezida b’Inteko Rusange
y’Ishuri batorerwa manda y’imyaka ibiri (2)
ishobora kongerwa ishuro imwe gusa.
Abanyeshuri bahagarariye abandi mu nteko
Rusange y’Ishuri batorerwa manda y’imyaka
ibiri (2) idashobora kongerwa.