Umugabo w’Umupasiteri wo mu gihugu cya Togo Elijah Ayer, ukunze kugarukwaho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamutangarira ko akora umurimo w’ivuga butumwa yambaye inkweto ndende zimenyerewe ku b’igitsina gore.
Uyu mupasiteri mu buhamya bwe atanga, avuga ko hari uburwayi yari asanganywe Imana ikamutegeka kujya yambara inkweto z’abagore akabona gukira ubwo burwayi, nk’uko Ikinyamakuru Mapusho cyo muri Kenya, muri Gicurasi 2022 cyatangaje.
Bigitangira ku mbuga nkoranyambaga abantu babifataga nko gusetsa abantu, baza kugira amatsiko yabyo, Pasiteri ababwira ko yabitegetswe n’Imana kugira ngo akire uburwayi bwe.
Ibinyamakuru byo muri Togo, bivuga ko uyu mupasiteri yari asanzwe yambara inkweto z’ab’igitsina gabo akagira uburibwe mu mubiri ariko kuva yazireka yagiye akira ubwo burwayi.