Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Abarimu bahawe mudasobwa,basabwe kuzibyaza umusaruro bazibungabunga

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, RTB, cyatangiye gutanga mudasobwa ku barimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET, muri gahunda yiswe ‘One Laptop per Trainer’, hagamijwe kubafasha koroshya akazi kabo no kuzamura ireme ry’uburezi batanga.

Iki gikorwa cyo guha abarimu izi mudasobwa kikaba cyabereye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 aho hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo guha abarimu mudasobwa 3000 bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Bamwe mu barimu bahawe izi mudasobwa nabo bavugako zije kubafasha koroshya akazi ndetse zikabafasha no gutegura akazi bakora ka buri munsi nk’ibidanago n’ibindi bakenera mu gihe cy’amasomo.

Niyonzima Bernard, Umwarimu wa Center for Champion TSS/ Rwamagana

Niyonzima Bernard, ni umwarimu wigisha ku Kigo giherereye mu karere ka Rwamagana Center for Champion TSS, avugako bishimiye iki gikorwa ko ari ingirakamaro,ko ari ukureba kure igihugu gifite hagamijwe guteza imbere uburezi,

Ati: “Iyi mashini mpawe izamfasha gutegura amasomo,izamfasha kwigisha kuko hari igihe nyikoresha nkuraho ama videwo(videos) twereka abanyeshuri kugirango umwana abashe kumenya ibyo turimo kumubwira(…).”

Barnard yakomeje avuga ko n’ubwo bigisha mu bigo by’ubumenyingiro batihagije mu buryo bw’ibikoresho ariko izi mudasobwa zizajya zibafasha mu kugira ibyo bereka abanyeshuri.

Shamsi Uwamahoro, Umwarimu wigisha Entrepreneurship muri Center for Champion TSS/ Rwamagana

Ibi abihuriraho na mugenzi we bakorana mu kigo cya Center for Champion TSS witwa Shamsi Uwamahoro; Umwarimu wigisha ibijyanye no kwihangira umurimo( Entrepreneurship) nawe yagize ati:” Iyi computer igiye kumfasha gutegura amasomo ndetse no kuyageza kubanyeshuri nkoresheje ikoranabuhanga.”

Yavuze ko agiye kujya ategura ibidanago(ibyangombwa bakoresha bategura isomo ngo rigende neza) kandi akabitegurira ku gihe akoresheje ikoranabuhanga kuko imbogamizi bagiraga yo gukoresha ikoranabuhanga nta bikoresho byaryo bafite ivuyeho.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng.Paul Umukunzi, yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa kuzibungabunga, bakazikoresha neza kandi zigatanga umusaruro wisumbuye mu kazi kabo.

Ati:” Umwarimu azayifashisha gutegura amasomo ashyirwamo y’ikoranabuhanga (Digital content), bizanoza ireme ry’uburezi, abanyeshuri bige mu buryo bugezweho(…)”.

Yakomeje avugako hifuzwa ko umwarimu wo mu Rwanda ntaho azaba atandukaniye n’uwo mu bihugu byateye imbere.

Uyu muyobozi wa RTB yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa ko bagomba kuzifata neza ,kuzibungabunga ,bakamenya ko ari umutungo wa Leta bahawe bakawukoresha mu nyungu z’igihugu muri rusange,bakarushaho kwihugura kuko ubumenyi bw’ikoranabuhanga buhinduka umunsi ku wundi.

Izi mudasobwa zigiye gutangwa mu cyiciro cya kabiri ni 3000 zije zisanga izindi zatanzwe mu myaka ibiri itambutse 2500,aho kuri ubu bizaba biri ku gipimo kiri hejuru ya 90% bya mudasobwa zigomba gutangwa.

Reba amafoto

Photo: RTB,Sam Kabera 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!