Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Agatsiko kiyita “Imparata” gakomeje ibikorwa by’urugomo

Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Muhura,akagari ka Mamfu hakomeje kuvugwa itsinda ry’insoresore ryiyise [imparata] bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Agasegereti) mu buryo butemewe aho batega abantu bakabakubita bakabagira intere.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2023 aho izi mparata zateze abantu bakabakubita kugeza ubwo ubu bamwe bari mu bitaro.

Abaturage baturiye muri kano gace bavugako iri tsinda babona ko nihadashyirwamo imbaraga bizagorana, kuko uburyo bahungabanyamo umutekano babona bikabije,doreko ubwo bari bagiye gukora ibikorwa by’abo by’urugomo basanze irondo ricunga umutekano naryo bakarisaba ko bigendera bakabaha rugari bagakora ibyo bifuza.

Kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru abo twabashije kumenya bakubiswe, barimo uwo bita Nunuguru uzwi ku izina rya Degage ubu bivugwako yageze mu bitaro bya Kanombe, Blaise na Aloys bo bari ku bitaro bya Muhura, Senenga uri i Bugarura n’undi uzwi nka Mapusi urwariye Kiziguro.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri ibi bikorwa by’urugomo bikorwa n’abagize itsinda ry’imparata.

Bikorimana Lucien, Gitifu w’akagari ka Mamfu yatubwiyeko aya makuru bayamenye ndetse abakoze ibi bikorwa bamwe batangiye gufatwa aho bamaze gufata 2.

Ati:” Abiyise imparata barashwanye,ni abasore baba banasinze,turimo kubakurikirana ngo babazwe ibyo baba bakoze(…).”

Akomeza atanga inama zo kwirinda kwishora mu bucukuzi butewe ngo kuko ibi birombe bajyamo ntabwo byemewe byarafunzwe, anavugako bagomba kubungabunga ubuzima bwabo bakirinda kubushyira mu kaga kuko no muri ibi bihe by’imvura usanga ibirombe byabagwira.

Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko izi mparata hagomba gushyirwamo imbaraga zigahashywa ngo kuko babibonamo umutekano muke aho bo bavugako bagakwiriye gufatwa bakajyanwa mu bigo Ngororamuco bakagororwa bakareka ibikorwa by’urugomo.

Ibi bikorwa by’urugomo bikunze kuvugwa hirya no hino cyane cyane mu bice bikunze gukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe aho usanga abakora bene ubu bucukuzi baba barabaye nk’ibyihebe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!