Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGakenke: Diregiteri biravugwa ko yakingiranye abarimu bakabura uko binjira mu kigo ngo...

Gakenke: Diregiteri biravugwa ko yakingiranye abarimu bakabura uko binjira mu kigo ngo bigishe

Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba ku kigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Nemba (Nemba TSS) haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ikigo bivugwako yakingiranye abarimu akababuza kwinjira mu kigo ngo bigishe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, habyutse hagwa imvura ndetse hamwe hari aho yatumye abantu bakererwa mu kazi.

Amakuru UMURUNGA ukura mu karere ka Gakenke rero ni uko bamwe mu barezi bakorera mu ishuri rya Nemba TSS uyu munsi wababereye mubi kuko bageze ku kigo bagasanga urugi rwashyizweho kare bakaguma hanze.

Dore uko ngo byagenze,abanyeshuri biriwe bicira isazi ku maso mu gihe abarimu babo babujijwe kwinjira ngo ni uko bageze ku kigo saa 08:30.

Uwatanze amakuru yabajijwe niba bari bakererewe ati :”Ntabwo bari bakerewe kuko bahageze saa 8h30′ kandi imvura yari yabyutse igwa kugeza n’aho umuyobozi yabwiye ushinzwe umutekano ku ishuri (sĂ©curitĂ©) ngo ntagire uwo afungurira. Birababaje.”

Mbibutseko aya makuru yamenyekanye ubwo umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu (Oswakim) yari amaze kubinyuza ku rubuga rwe rwa X.

UMURUNGA twashatse kumenya niba koko ibivugwa ari ukuri ku murongo wa telefoni ngendanwa tuvugana na Gitifu w’umurenge wa Nemba abanza kutubwirako aya makuru ntayo yamenye agiye kubaza akamenya uko byifashye.

Nta mwanya waciyemo Gitifu wa Nemba Ruhashya Charles,yahise yongera guhamagara umunyamakuru wa UMURUNGA amubwirako avugishije Diregiteri akamubaza iby’amakuru avugwa ko yafungiranye abarimu.

Diregiteri yasubije Gitifu wa Nemba ko ngo byari bigeze nka saa 8:20 umuzamu w’ikigo agafunga hari aho ngo yari agiye, abarimu bakaza bagasanga hafunze, avuga ko ngo yahise we ubwe aza akabafungurira abanyeshuri bakiga nk’uko bisanzwe.

Diregiteri yanavuze ko bitewe n’imvura yanaguye byanatumye abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita bakererewe.

N’ubwo bivugwa ko umuzamu yafunze hari aho agiye ngo Diregiteri akaza gufungura ariko witegereje mu ifoto ubona umuzamu wambaye ubururu usa n’aho aganira n’abahejejwe inyuma y’igipangu.

Abarimu bari bahejejwe inyuma y’ikigo babujijwe kukinjiramo,urabona basa n’abaganira n’umuzamu.

Amakuru atugeraho ibi byose ngo byabaye ni uko umuyobozi w’ikigo byose yabicecetse nta nakimwe yigeze amenyesha inzego zimukuriye ngo yumvaga ari ibintu byoroheje.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo umuyobozi wa Nemba TSS yatangaza kuri ibi atubwirako hari umuyobozi uje kubasura araza kuduha amakuru yimbitse kuri iyi nkuru,nagira ibyo adutangariza nabyo tuzabibagezaho.

Abanyeshuri ubwo bari hanze nta mwarimu

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
đź“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!