Gicumbi mu murenge wa Ruvune, akagari ka Gashirira mu mudugudu wa Rugerero kuri uyu 21 Ugushingo 2023 haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Iradukunda Joyeuse w’imyaka 20 y’amavuko wagiye kureba umusore ngo bemeranyijwe kubana asanga yashatse undi.
Umusore witwa Usabyuwera Denys w’imyaka 30 y’amavuko ngo yari kuzabana na Joyeuse, ariko yaje kumukatira ashaka undi, ubwo Joyeuse yazaga kureba Denys yasanze yamaze kuzana undi mukobwa ngo amugire umugore.
Joyeuse akimara kugerayo akahasanga undi yahise arakara ajya kugura lisansi araza ayimena mu cyumba bari baryamyemo arabatwika. Amakuru avugako uyu Joyeuse kubyakira byamunaniye kuko ngo atwite inda yatewe na Denys.
Ubwo twakoraga iyi nkuru amakuru agera ku UMURUNGA ni uko umusore yahiye byoroheje naho umugeni we agashya bikomeye ku kuboko kw’ibumoso mu mugongo ndetse n’ikirenge cy’ibumoso.
Abahiye bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Bwisige umukobwa we kuko yahiye cyane yahise yoherezwa kubitaro bya Byumba.
Joyeuse wabatwitse we yari arikumwe n’irondo hategerejwe Polisi ngo bamujyanye ajye kubazwa ibyo yakoze.