Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, mu karere ka Gicumbi,umurenge wa Kaniga hatashywe Umudugudu w’icyitegererezo ujyanye n’igihe, uyu mudugudu ukaba warubatswe n’umushinga Green Gicumbi.
Green Gicumbi bafatanyije na Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije bakaba barakanguriye imiryango 60 itujwe muri uyu mudugudu wa Kaniga kubungabunga ibikorwa remezo bahawe ndetse banirinda urugomo n’amakimbirane bya hato na hato.
Uyu mushinga kandi wa Green Gicumbi watewe inkunga na Green Climate Fund, ikigega cy’Isi gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri FONERWA.
Kabongoya Olive, umubyeyi w’abana 5 avugako yanezerewe cyane nyuma yo kubona aho kuba avugako we na bagenzi be bishimye kandi batekanye
ati: “Ni ugusigasira ibyo baduhaye,ndashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame nkashimira n’abaterankunga batumye tugera ahangaha mu mazu meza batwubakiye(…).” Akomeza avugako bafite intego yo gukora bakivana mu bukene kuko ngo ubukene bubi ni ukutagira aho kuba.
Mbonigaba Benoît,umuturage wa Kaniga avugako inzu yamuhirimanye inshuro 7, ndetse igihe yabwirwaga ko azahabwa inzu mu mudugudu yabanje kubifata nk’inzozi yiyumvisha ko abeshywa,ariko kuri ubu avugako yishimiye kuba yarahawe inzu nziza ndetse yaravuye mu manegeka.
Akomeza agira ati:”Ingamba dufite ni izo gusigasira aya mazu,ahahomotse tukahahoma,tudategereje abazaza kudusanira,tukazirinda nk’uko twirinda.”
Mu ijambo rya Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wari n’umushyitsi mukuru, yavuze ko bifuza ko iyi miryango iharanira kwiteza imbere.
Ati: “Turifuza ko mwazafata neza izi nzu mwubakiwe kandi mugaharanira kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi bwo gusigasira ibyiza nk’ibi muba mugejejweho na Leta y’u Rwanda, ku isonga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.”
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga no kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Ibi byose, leta ibikora kugira ngo ifashe abaturage kugera ku iterambere rirambye n’ubuzima bwiza, barushaho kubaka ubukungu burambye kandi bubasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.”
Tubibitse ko izi nzu zatanzwe mu murenge wa Kaniga zahawe imiryango 60 zikaba zije zisanga izindi 40 zatanzwe mu murenge wa Rubaya aho imiryango yose itujwe ari imiryango 100. Ibi bikorwa byose byatwaye akayabo k’amafaranga asaga Miliyari 3.