Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umuyobozi yajyanywe muri Transit Center

Umuyobozi wungirije (SEDO) w’Akagari yasezeye akazi yizezwa gufungurwa none yahise ajyanwa mu kigo cy’inzererezi

Umuyobozi wungirije w’Akagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Nshimyumuremyi Jered yasezeye akazi afunzwe.

Amakuru avuga ko ubwo  mu Kagari ka Gahunga hashyirwaga umuyoboro w’amashanyarazi hari insinga zasigaye zishyirwa mu biro by’Akagari.

Hashize iminsi ziri mu biro by’Akagari, SEDO Jered, nawe bikekwa ko yaje kugurisha izo nsinga n’umuntu usanzwe ukora umwuga wo gusudira muri kariya gace maze bazimufatanye(usudira) nawe avuga ko yazihawe na SEDO niko kubata muri yombi (SEDO n’umusuderi) babafungira muri kasho zitandukanye zirimo n’iya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Nyuma inzego zimukuriye zamusabye guhita asezera akazi kandi zimwizeza ko yahita anarekurwa agafungurwa dore ko yari afunzwe.

Icyo gihe amakuru avuga ko yasezeye akazi akimara gutanga ibaruwa bukeye bamujyana mu kigo cy’inzererezi (Transit center) i Ntyazo mu karere ka Nyanza aho yasanze abandi barenga 17 nabo bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi.

Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ntibyadushobokera.

Polisi ivuga ko itazihanganira umuntu wese wiba insinga kuko ari icyaha kandi ikaba yarabuhagurukiye.

 

src: Umuseke

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!