Umwe mu barimu bo ku ishuri ribanza rya Buhayira muri Komini Murwi, Intara ya Cibitoke mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Uburundi ashinjwa gukoresha abana yigisha mu kwikorera amatafari mu mwanya abanyeshuri barimo kwiga.
Ni amatafari yo kubaka atundisha yapatanye ibiraka n’abantu bakeneye ko agezwa ku bibanza byabo.
Ababyeyi n’abandi barezi bamusabira guhanwa kuko babifata nko guhohotera abana.
Urwego rw’Uburezi mu Ntara bwafashe ingingo yo guhagarika umuyobozi w’iryo shuri mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa indi myanzuro kuri uwo mwarimu.