Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana zataye muri yombi umusore w’imyaka 21 akekwaho gutera ibuye umugabo baturanye agahita yitaba Imana.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, bibera mu Mudugudu wa Kiyovu, mu Kagari ka Ntunga Umurenge wa Mwulire.
Ukekwaho kwica uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023.
Zamu Daniel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, yatangaje ko uwo musore yateye uwo mugabo ibuye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ubwo uwo musore yabanyuragaho bakamubaza uwo ari we n’aho ari kwerekeza, arabihorera ageze imbere atera amabuye rimwe rifata uwo mugabo ahita apfa.
Akomeza agira ati: “Uwo mugabo yari afite imyaka 38, afite umugore n’abana bane, umusore wamukubise ibuye yari asanzwe azwiho kwiba n’ubu yari afunguwe aribyo azira. Bahuye rero baramuhagarika bamubaza uwo ariwe n’aho ari kujya aho kubasubiza abatera amabuye, bari babiri rimwe rifata uwo mugabo riza guhita rimwica.”
Gitifu Zamu yakomeje avuga ko uyu musore yahise ashakishwa aza gufatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho gukora.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo n’ubusinzi kuko biri mu biteza umutekano muke.
Ati: “Abaturage turabasaba kwirinda urugomo, turabasaba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko biri mu bituma bateza umutekano muke wanavamo urupfu nk’uru rwabaye, niba bagiranye ikibazo nibagane ubuyobozi kuko tubereyeho kubafasha. Ntabwo kwihanira ari byiza kandi uzajya afatwa azajya abihanirwa.”
Nyakwigendera yasize umugore n’abana bane bose babaga muri uyu Murenge, mu gihe uyu musore bikekwa ko yishe umuntu amuteye ibuye, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.