Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umugabo yahinduye urugo rwe urusengero none ahasambanyiriza abagore n’abakobwa bamuyobotse

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba abaturage barashinja umugabo guhindura urugo rwe urusengero asambanyirizamo abagore b’abandi ndetse ngo hari n’abana b’abakobwa yakuye mu ishuri baramuyoboka umwe muri bo amutera inda.

Bamwe mu baturage ntibumva impamvu ubuyobozi bukomeza kurebera uyu mugabo wahinduye urugo rwe urusengero akaba akomeje gusambanya abagore babo.

Bamwe mu baturage babwiye RadioTV10 ko babona abasengerayo abakabakaba mu myanya y’ibanga ikindi kandi ngo yanacukuye mu rugo imyobo abatirizamo abantu.

Umwe mu baturage yabwiye iki kinyamakuru ko bafite impungenge ko iby’uru rusengero bizavamo ibindi bindi kandi badahwema kugaragaza iki kibazo.

Yagize ati: “Nk’ubu ejo bundi nahamagaye Mudugudu ngo bari gusenga akorakora abadamu b’abakobwa ku mabere no ku mabuno kandi nziko ibyo bitemewe, mudugudu aransubiza ati: ‘reka nze’ ariko bwira atahageze, mpamagara ushinzwe umutekano nawe ati: ‘ndaje’ ariko bwira atahageze.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko n’umugore we yamumutwaye ariho asigaye yibera kuva yajya kuhasengera.

Ati: “Umugore wanjye akimara kumuyoboka, twahise dutandukana ahubwo asigaye ajya kuri uwo pasiteri akararayo bugacya. Ubu mbayeho njyenyine pasiteri yanjyaniye umugore.”

Abaturage bo muri aka gace ngo batewe impungenge cyane n’uru rugo rwahindutse urusengero rusengamo cyane abagore n’abakobwa bigendana no kubasambanya kandi ngo rugira uruhare runini mu guta ishuri ku bana b’abakobwa.

Umukobwa muto waterewe inda muri urwo rugo yagize ati: “Niwe wanduhije. Niko kuri ntabwo ndi kumubeshyera, ntacyo dupfa.Narahasengeye, nari umudiyakoni we n’umuhanuzi.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko babanye iwabo batabizi, akava mu ishuri yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, kuri ubu afite imyaka 18 y’amavuko.

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, yatangaje ko uyu mukozi w’Imana yari yarashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacya atari azi ko yarekuwe cyangwa uru rusengero rwe rugikora.

Ati: “Twamushyikirije RIB ari gukurikiranwa. Twamushyikirije RIB, bafite uburenganzira bwo kumukurikirana afunze cyangwa ari hanze.”

Uru rusengero rwe ruracyakora, gusa Gitifu yavuze ko ntabyo yari azi kandi ntiyagaragaje ikigiye gukorwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU