Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, bwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana be babiri bafite imyaka itatu nβitanu.
Ibi byabaye mu Ukwakira mu Mudugudu wa Mashya, Akagari ka Giheta mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru [kari mu ifasi yβUbushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe].
Ubushinjacyaha buvuga ko umugabo yasambanyije abo bana mu gihe umugore we yari yaragiye mu ruzinduko mu Karere ka Huye.
Nyuma yβiminsi ibiri umugore agarutse mu rugo yatangiye kubona ibimeze nkβamashyira mu gitsina cyβumwana muto, amwogeje umwana amubwira ko atonekara ahera ko anasobanurira Nyina ko ari se washyize urutoki mu gitsina cye.
Ibyo ngo byahamijwe na mukuru we wβimyaka itanu wavuze ko na we Se yabimukoreye amusanze ku buriri bwe.
Umugore avuga kandi ko umugabo we yigize kumuhamagara yasinze amuha umwana wβimyaka itanu ngo bavugane, amubajije impamvu amuha abana mu masaha ya saa kumi zβurukerera, umugabo amusubiza ko amukangura kuko ari we mugore asigaranye.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa nβingingo ya 4 yβitegeko Nβ°69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nβ°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha nβibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi yβimyaka cumi nβine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.