Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Umurambo wahatirijwe gutwara moto mu gihe cyo kuwushyingura wavugishije benshi

Amashusho agaragaza umuntu wapfuye barimo ku muhatira gutwara moto mu gihe cyo kumushyingura ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yaciye igikuba mu bantu.

Nk’uko Face of Malawi ibitangaza, biravugwa ko ari umugabo wo mu gihugu cya Ghana witabye Imana, ku munsi wo kumushyingura, baramufata bamushyira kuri moto y’amapini atatu nyuma akajya ahatirizwa kuyitwara ariko afashijwe n’abandi bantu batatu.

Ubwo yari ajyanywe gushyingurwa abantu benshi bari bahuruye bari kureba ibiri kuba, bose batangariye icyo gikorwa cyo gufata umuntu wapfuye ukamushyira ku kinyabiziga ukamuyobora bisa nk’aho ariwe ugitwaye.

Gusa ntihigeze hatangazwa impamvu uwo murambo wahawe akazi ko kwitwara mu gihe cyo gushyingurwa.

Abantu benshi bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iki gikorwa ariko abandi baravuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, bityo abantu badakwiye kubitindaho bibaza byinshi, buriya hari impamvu runaka yatumye bikorwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU