Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: Club Soroptimist yavuzwe imyato ubwo bizihizaga isabukuru

Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga,akagari ka Kamashashi, kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Ugushyingo 2023, Club Soroptimist de Kigali ,San Marco bizihije Yubile y’imyaka 30 bamaze bahuriye hamwe mu bikorwa byo kwiteza imbere no kurerera u Rwanda muri rusange.

Club Soroptimist  yashinzwe  n’umugabo witwa Stuart Morrow mu mwaka wa 1920, ugera mu Rwanda mu 1992, ukaba ukorera ku isi hose mu bihugu 121 n’u Rwanda rurimo, ufite intego yo guhindura ubuzima bw’abagore n’abakobwa  binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Mu Rwanda batangiye kuhakorera mu mwaka wa 1992 aho abagore bumvagako bahurira hamwe mu bikorwa byo kwiteza imbere ,guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse banashyize imbere amahoro.

Mukayisenga Marie Goreth, umunyamuryango wa Club Soroptimist avugako ari umuryango udahanira inyungu kandi wita cyane ku bagore n’abana.

Mukayisenga Marie Gorethe umwe mu batangiranye na Club Soroptimist ya Kigali.

Gorethe avugako Club Soroptimist bayisobanuriwe bwa mbere n’aba nya Luxembourg aho Betina yahuye n’umwe muribo uko ari 5 bahura ari mu rugendo rw’akazi aramusobanurira bari i Burayi.

Gorethe akomeza agira ati:”Uyu muryango ugizwe n’abagore gusa , kuko intego yawo ari uguharanira kuzamura abagore mu nshingano zitandukanye bafite, haba mu bukungu”.

Kayitesire Marie Laetitia umuyobozi mukuru wa Club Soroptimist de Kigali umwaka wa 2022-2023 avuga ko bishimira ibyo bagezeho bifatika biteza imbere abagore.

Kayitesire Marie Laetitia,Umuyobozi wa Club Soroptimist Kigali avuga ibyiza bamaze kugeraho

Yagize ati “Uyu munsi rero twizihije isabukuru y’imyaka 30 dutangiye twishimiye ibyo twagezeho kandi ni umwanya wo gutekereza ibindi tugomba kugeraho. Icyo tugezeho gifatika dufite umushinga w’uburezi, dutanga amahugurwa nko kudoda, dufite umushinga uteza imbere umwuga w’ abagore wo kuboha tuzamura agaciro. Muri rusange Club Soroptimist iteza imbere umugore”.

Kayitesire yakomeje avugako bimwe mu byo bagezeho biteza imbere umugore birimo kuba barazamuye imibereho y’abagore barenga 100 bamaze imyaka irenga 10 bakorera muri Centre Soroptimist aho abize basohoka bazi kudoda imyenda y’abagore n’abagabo, abakora umwuga wo kuboha ibyo bakoze babona ababigura”.
Rwahama Jean Claude, Umuyobozi w’ababyeyi barerera San Marco ashimira Club Soroptimist yabahaye ishuri ryigamo

Rwahama Jean Claude,Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera muri Ecole San Marco yagize ati: “Nishimanye n’ababyeyi mu kwizihiza imyaka 30 kandi njye n’abandi babyeyi barerera hano dutewe ishema n’iri shuri rya San Marco .Umushinga uhatse indi dufite ni uw’uburezi umaze imyaka 15 kuko habanje kubakwa amashuri y’inshuke muri 2008 ubu aba mbere barangije barimo gusoza za kaminuza. Bafite indi mishinga myinshi yo kwigisha urubyiruko imyuga. Uretse no kwigisha abanyeshuri baturiye hano, iri shuri ritanga imirimo, kuko rifite abakozi benshi barimo abarimu n’abakora indi mirimo icyo rero kikaba kigaragara nk’umusanzu mwiza mu kurwanya ubukene mu gihugu kuko iyo ufite umurimo ugira ubuzima bwiza.”

Yankurije Elisabeth, uhagarariye abagore bahawe amahugurwa ku bijyanye n’ubumenyingiro ashimira Centre Soroptimist San Marco kubwo kubaha amahugurwa yabahaye akazi.

Yagize ati: “Nshimira iki kigo dukoreramo cya Centre Soroptimist San Marco cyubatswe   na club Soroptimist, guhera mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2009 kuko aricyo cyaduhaye abaduhugura mu bumenyi ngiro butandukanye harimo ububoshyi, ubudozi n’utundi tuntu twiza tw’ubukorikori tugiye dufite moderi zitandukanye, natwe tukabyigisha abandi bagore badafite icyo bakora.”

Betina Sabatini Umunya Luxembourg, Umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist

Betina Sabatini Umunya Luxembourg, Umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist avugako ashimishijwe cyane no kuba ari mu Rwanda ndetse ko iyi Yubile y’imyaka 30 ya Club Soroptimist de Kigali atewe ishema n’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo ishuri rifite abanyeshuri basaga 400 biga neza,bagatsinda neza ndetse rikaba rifitiye umumaro munini abarituriye. Yanavuzeko ashimishijwe n’izina yahawe [Mukashyaka].

Bimwe mu biranga ishuri ntangarugero rya Club Soroptimist Kigali
Bari bishimye, bishimiiye ibyo bagezeho mu myaka 30
Abanyeshuri biga muri San Marco batozwa no kubyina kinyarwanda
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ya Club Soroptimist
Abanyeshuri bigishwa n’indangagaciro na kirazira

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU