Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo: Haracyagaragara amakimbirane,ibikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa

Gasabo: Haracyagaragara amakimbirane,ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa

Ku gicamunsi cyo ku wa 11 Ugushyingo 2023, mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga
habereye igiterane cyo gusengera ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.Ni igiterane cyitabiriwe n’abaturage , amadini n’amatorero akorera ivugabutumwa mu murenge wa Rutunga.

Iki giterane kibanze ku kugaragaza ko Imana ari urukundo,banibutswa ko ubumwe n’ubudaheranwa ari n’inkingi y’umukristo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga NSABIMANA MATABISHI Desire,yavuze ko ubumwe n’ubudaheranwa ko ariho havomwa iterembere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Yakomeje asaba Abakirisitu kuba Abaturage beza bayoborwa neza no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango, barwanya amakimbirane mu baturanyi bagira uruhare mu kubaka ingo zitekanye zirangwa n’amahoro urukundo no gushyira hamwe mu bibazo bibegereye yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane, gusubiza abana mu mashuri, kurwaya ubukene mu muryango, no kugira isuku.

MUKAGISAGARA Joyeuse ati: “Ntabyera ngo de! muri Rutunga turagerageza abafitanye ibibazo nti byabura ariko Abayobozi bageragageza kuba hafi abaturage”. Abajijwe niba ayo makimbirane atajya atera imfu,yavuzeko Ntabwicanyi muri Rutunga”.

Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Itorero rya Cyiri ADPR-Paruwasi ya Kayanga Sangano Protogene, avugako muri rusange igiterane cyasize umusaruro mwiza, kuko gitegurwa bagasengera umurenge igihugu n’isi muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga NSABIMANA Matabishi Desire yavuze ko hakigarara amakimbirane ati:”Haracyagaragara ikibazo cy’amakimbirane mu miryango,bituma iyo miryango ihora mu mwiryane, amahoro akaba make “. Gahunda y’ubumwe n’Ubudaheranwa ni gahunda ihuza abaturarwanda.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!