Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAKayonza: Abantu batandatu bagwiririwe n'ikirombe bahasiga ubuzima

Kayonza: Abantu batandatu bagwiririwe n’ikirombe bahasiga ubuzima

Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza haraye inkuru mbi y’urupfu rw’abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa.

Mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu niho byaraye bibereye.

Ubuyobozi bw’aho byabereye buvuga ko byabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana  Saa 17:00, abakozi barangije akazi.

Ngo bari basohotse batashye ikirombe kirabaridukana batandatu bahita bahasiga ubuzima.

Nyuma y’uko ibyo bibaye, bakuyemo abantu batatu, ariko abandi baracyashakishwa ngo baboneke bajye gushyingurwa.

Birakekwa ko imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda no muri Kayonza by’umwihariko, ari yo yatumye ubutaka bworoha bukaza kuriduka ubwo abakozi basohokaga ngo batahe.

Abacukura amabuye y’agaciro basabwa kwitwararika mu bihe nk’ibyo kuko ubutaka bwagiyemo imvura nyinshi buriduka mu buryo bworoshye.

Inkuru bifitanye isano

Kayonza: Icyumweru kirirenze bashakisha abagwiriwe n’ikirombe

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!