Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmushoferi ukorera sosiyeti y'Abashinwa yashatse kwica mugenzi we amugongesheje imashini

Umushoferi ukorera sosiyeti y’Abashinwa yashatse kwica mugenzi we amugongesheje imashini

Mu Karere ka Ngororero umushoferi wa sosiyeti y’Abashinwa ikora imihanda, Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd yashatse kwica mugenzi we akoresheje imashini ‘torotoro’.

Amakuru avuga ko Kayiranga Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko yafatiye mu cyuho Tuyizere Vianney w’imyaka 34 y’amavuko utwara imashini ihinga arimo kwiba mazutu.

Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, bibera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Gaseke ho mu Mudugudu wa Giko.

Kayiranga Emmanuel utwara imodoka ya Pick up y’Abashinwa, yagonzwe ku bushake na Tuyizere Vianney utwara imashini ikora umuhanda Nyange – Rambura.

Tuyizere yasanze Kayiranga aho yari aparitse imodoka ya Pick up amugonga mu rubavu rw’iburyo akoresheje imashini atwara ashaka kumwica.

Amakuru avuga ko uyu Tuyizere yari yabigambiriye kuko yakomeje gusatira aho Kayiranga yari yatambitse imodoka ashaka kumusunika munsi y’umukingo, byanze ava mu imashini amutera amabuye ku kirahure cy’imbere kugira ngo ave mu modoka.

Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yemeje ko bamenye iki kibazo kandi bari kugikurikirana.

Yagize ati: “Ikibazo kiri gukurikiranwa, ukekwaho icyaha yahise atoroka, ari gushakishwa.”

Tuyizere yahise ava mu mashini ayisiga aho, ni mu gihe Kayiranga wakomeretse we yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.

Amakuru avuga ko ijerekani ya mazutu Tuyizere yari yibye, yasanzwe mu rugo rw’umuturage witwa Seraphine Nyinawamahoro, ariko yayihabikije nyiri urugo adahari, yahise isubizwa sosiyeti y’Abashinwa n’ubuyobozi.

Kayiranga yakomeretse ku kuboko no mu gahanga

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!