Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abantu gukurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamella bishyuye ibihumbi 50 Rwf

Umuhanzi The Ben na Pamella bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abantu gukurikirana ubukwe bwabo bazaba batabashije kugera aho buzabera, bishyuye ibihumbi 50 Rwf.

Ubu bukwe bwabo buteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2023 hazaba imihango yo gusaba no gukwa mu gihe gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe kuzaba ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

Uyu muryango rero washyizeho uburyo abashaka kubashyigikira babikoramo ndetse n’abifuza kubutaha bifashije ikoranabuhanga.

Abo bombi bashyizeho uburyo abazifashisha ikoranabuhanga bazakurikira ubukwe bwabo bishyuye ibihumbi 50 Rwf atavaho n’igiceri cya rimwe.

Umuhanzi The Ben na Pamella bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, ibirori byabereye mu Murenge wa Kimihurura.

Mbere yaho mu kwezi ku Ukwakira 2021, The Ben yabanje kwambika Uwicyeza impeta amusaba ko yakwemera kumubera umugore, undi na we abyemera ntakuzuyaza.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *