Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGatsibo- Muhura: Abaturage ntibishimiye uburyo bahabwa ifumbire babanje kwakwa ubwizigame bwa Ejo...

Gatsibo- Muhura: Abaturage ntibishimiye uburyo bahabwa ifumbire babanje kwakwa ubwizigame bwa Ejo Heza ku gahato

Mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Muhura, mu tugari dutandukanye abaturage bamwe na bamwe ntibishimiye uburyo bakwa amafaranga y’ubwizigame bwa Ejo Heza kugirango bahabwe ifumbire yo gukoresha mu ikawa.

Aba baturage bagiye bumvikana hirya no hino bivovotera uburyo bahabwamo serivisi bagenewe, ndetse ngo hari n’abagerageje guhamagara kuri radiyo zimwe na zimwe mu zikorera mu Rwanda batakamba, nk’uko amakuru ava mu baturage ari.

Mu gushaka kumenya byimbitse iby’aya makuru, umunyamakuru wa UMURUNGA yaganiye na bamwe mu baturage bo muri kariya gace.

Hari abaturage bari bafite ubwoba bwinshi bwo kugira amakuru batangaza kubera gutinya ko byabagiraho ingaruka, ariko nyuma yo kwizezwa ko imyirondoro yabo igirwa ibanga, bamwe bemera gutanga amakuru.

Aba baturage icyo bahuriraho ni uko batishimiye uburyo bakwa amafaranga y’ubwizigame bwa Ejo Heza mbere yo guhabwa ifumbire, utayafite ngo ntashobora kuyihabwa bisaba ko ayaguza hanyuma akaza kugurisha kuri ya fumbire akishyura ya mafaranga. Ibi bituma hari abaturage basigarana ifumbire idahagije kuko baba bayigurishije ngo batange Ejo Heza.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ikiro kimwe cy’ifumbire bacibwa amafaranga 100 ya Ejo Heza, bivuze ko utwara ibiro 5 atanga 500, ibiro 10 atanga 1000, ibiro 100 agatanga 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo hari abatishimiye ubu buryo ariko, hari abandi baturage bavuga ko ntacyo bibatwaye kuko bazi akamaro ka Ejo Heza kandi amafaranga basabwa kubanza gutanga bayabashyirira kuri konti zabo bakanabona ubutumwa bugufi ko yagezeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare yabwiye UMURUNGA ko ibyo abo baturage bavuga babeshya nta muturage wakwa Ejo Heza ku gahato, uyitanga ayitanga ku bushake.

Ati:”Abaturage se urabayobewe ibyo bavuga, barabeshya Ejo Heza se ko ari ubushake bw’umuntu kandi ko ari ubwizigame bwe, hari undi biba bizagirira inyungu si we ku giti cye? Abayitanga ni ubushake bwabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Bwana NDAYISENGA Jean Claude yabwiye UMURUNGA ko nta muturage wo muri uyu murenge wakwa Ejo Heza ku gahato, ahubwo hakorwa ubukangurambaga bagashishikarizwa bakabwirwa ibyiza byayo bakayitanga ku bushake.

Ati:” Si na Ejo Heza gusa na Mituweri n’izindi gahunda zose za Leta bisaba gukora ubukangurambaga, ntabwo wamanika amatangazo gusa ngo urekere aho, bisaba no kwegera abaturage. Mu kubegera rero umuntu ajya aho bateraniye nko mu Nteko z’abaturage, ndetse n’aho bafatira ifumbire baba ari benshi naho ubukangurambaga burahakorerwa, cyane ko ukurikije imiterere y’uyu Murenge wa Muhura, ikawa nicyo gihingwa abaturage bakuraho amafaranga.”

Akomeza avuga ko abo baturage ari abatumva neza ubukangurambaga ko nta muturage wakwa Ejo Heza ku gahato.

Gitifu NDAYISENGA yakanguriye abaturage kutaba bamwe bavuga ko ibyabo ari ibibaraye ku mubiri ahubwo bakitegurira amasaziro yabo meza, ababakomokaho bagire ibyo bazabakomoraho.

Yamaze impungenge abaturage, avuga ko habaye hari n’umuyobozi w’akagari uri gukoresha imbaraga z’umurengera kugirango abaturage batange Ejo Heza yabibazwa kuko bitemewe gukoresha imbaraga z’umurengera mu bukangurambaga.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!