Adegoke Adewuyi, uba mu gihugu cya Nigeria ni umukozi w’Imana utahiriwe n’umugambi mubisha wo gucucura intama ayobora.
Ku bufatanye bw’uyu mupasiteri n’abambari be bari bacuze umugambi wo kubeshya abakirisitu ko Pasiteri yashimuswe bakaba babasaba miliyoni zirenga 7 Rwf kugira ngo arekurwe.
Uyu mugambi wacuriwe muri Hotel imwe iherereye muri Nigeria, Pasiteri yigize nk’umuntu bashimuse, abambari be nabo batangira kubwira abakirisitu ko amafaranga nataboneka vuba bamwica cyangwa ntibamenye aho yarengeye.
Mu gihe abakirisitu barimo bakusanya amafaranga ngo umwigisha wabo aticwa, Imana basenga yarabatabaye, Polisi ita muri yombi Pasiteri n’abambari be.
Ifatwa ryabo ryaturutse ku kuba abakirisitu baratanze ikibazo kuri Polisi bavuga ko umwigisha wabo yafunzwe, mu iperereza Polisi isanga ari ikinyoma ahubwo ibyo byose byarapangiwe muri Hotel.
Nyuma yo gufatwa Pasiteri yasabye imbabazi abakirisitu bose avuga ko yari agiye gukora igikorwa cy’ubugwari kandi yashutswe na sekibi. Ariko ntabwo abakirisitu biyumvishaga ukuntu umukozi w’Imana nka Pasiteri sekibi amushuka kugera ku rwego rwo kwiba, gutubura no kubeshya.
Si ibyo gusa kuko abari basanzwe bakorana nawe, bavuga ko bajyaga bamubonana imico itari myiza, irimo inyandiko mpimbano zigamije kubikuza amafaranga y’urusengero.
Icyaha cyo gushimuta kiri mu byaha bikomeye mu gihugu cya Nigeria ari nayo mpamvu byabapfubanye. Hakunzwe gushimutwa abantu cyangwa inshuti zo mu miryango ikomeye kugira ngo ababashimuse bahabwe amafaranga bagire abo barekura.