Nyuma yuko mu Rwanda hakomeje kuvugwa ikibazo cy’imodoka zidahagije zitwara abagenzi, muri gare zitandukanye hatangiye gukorwamo na bisi nto zikoresha amashanyarazi ariko zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Mu duce izo modoka zatangiye gukoreramo hari ukuva muri gare ya Nyanza ya Kicukiro kugera mu Mujyi (Gare ya Downtown), Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Kagugu, mu Mujyi-Nyabugogo, ariko ngo hari nβindi mihanda (ligne) igiye gufungurwa nkβuko ba nyiri izo modoka babitangaje.
Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha βminibusβ zo mu bwoko bwa βHiaceβ, kuko zo zifite imyanya 22 yβabagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi ifite mu nshingano izi modoka,Β Tsega Solomon, avuga ko buri modoka bafite yβamashanyarazi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, igera mu Rwanda igurwa Miliyoni 93Frw.
Ku ikubitiro bakaba bazanye imodoka 10 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hamwe nβizindi 4 za βpick upβ, zose zikaba zitwarwa nβamashanyarazi 100%.
Tsega avuga ko izo modoka ziba zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 320(km) iyo bateri yayo yuzuye, icyakora nanone ngo bitwara igihe kingana nβamasaha arindwi kuri sharijeri, bikaba byiza umuntu ayiraje ku muriro iyo iri bwirirwe mu kazi.