Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali umusore witwa Bagezigihe Claude w’imyaka 30 y’amavuko yasanzwe mu nzu yabagamo wenyine (ghetto) yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye.
Amakuru y’uyu musore wasanzwe ari mu mugozi mu nzu yari acumbitsemo yamenyekanye ku Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2023.
Iyamuremye Francois, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore.
Yagize ati: “Basanze ari mu mugozi, ikiba gikurikiyeho ni ukumenya icyo ibizamini by’abaganga bigaragaza. Yajyanywe ku Bitaro bya Masaka.”
Gitifu Iyamuremye yongeyeho ko uyu musore nta bibazo byo mu mutwe yari asanganywe ku buryo byaba ariyo ntandaro.
Amakuru avuga ko yari asanzwe ari umukozi wa WASAC, akomoka mu Kagari ka Kabilizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.
Aho yari acumbitse nta rwandiko rwahasanzwe rwari ruhari rugaragaza impamvu yaba yiyahuye.
Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihererana ibibazo byabo, bakajya babiganiriza abantu bakabafasha aho kwiyambura ubuzima.