Monday, July 1, 2024
spot_img
HomeAMAKURURuhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica imbwa y'umuturanyi we akayirya

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica imbwa y’umuturanyi we akayirya

Mu Karere ka Ruhango, umugabo witwa Mporwiki Isaac, yatawe muri yombi akekwaho kwica imbwa y’umuturanyi we, bamwe mu baturage bo bavuga ko yayiriye.

Uyu mugabo Mporwiki Isaac w’imyaka 54 ubusanzwe akomoka mu Karere ka Huye, ubu atuye mu Karere ka Ruhango, Akagari ka Rubona mu Mudugudu wa Kirambo.

Bwana Patrick Mutabazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko raporo bafite ivuga ko uyu mugabo yishe imbwa y’umuturanyi, akayibaga.

Mporwiki Isaac yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari nk’uko Gitifu Mutabazi abivuga.

Ati: “Ibyo kuba yayishe akayirya ntabyo nzi, icyo nzi gusa ni uko akurikiranyweho icyaha cyo kwica itungo ritari irye.”

Gitifu yakomeje avuga ko bari gushishikariza nyiri iryo tungo kwihutira gutanga ikirego mu Bugenzacyaha.

Andi makuru Umuseke wamenye ni uko uyu mugabo Mporwiki yemeye ko afite abandi bagenzi be bafatanyije kurya iriya mbwa, kandi barya ipusi n’ibisiga.

Muri iyi minsi hari kumvikana ahantu batandukanye havugwa abantu barya imbwa, ibintu bizira mu muco nyarwanda.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!